Mu gihe hasigaye igiye cy’amezi atarenze atatu kugira ngo umwaka wa 2021-2022 w’ubwisungane mu kwivuza (Mituel de sante) urangire, uturere dutatu tw’Umujyi wa Kigali nitwo twa nyuma.
Mu turere 30 tugize u Rwanda, Akarere kaza ku mwanya wa 30 mu bwitabire bwa Mituweri, ni Kicukiro ifite ubwitabire bungana na 72.4%, ku mwanya wa 29, hari akarere ka Gasabo gafite 74.7%, mu gihe akarere ka Nyarugenge kaza ku mwanya wa 28, n’ubwitabire bungana na 75.7%.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu (Minaloc), ivuga ko nta mbogamizi zidasanzwe uturere turi inyuma twagize uretse uburangare bw’abayobozi.