Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente avuga ko izamuka ry’ibiciro ku isoko byatewe n’ibiciro ku isoko mpuzamanga

Yanditswe na KT Radio Team March 16, 2022 - 18:35

Minitiri w’Intebe Edouard Ngirente aratangaza ko izamuka ry’ibiciro ku isoko riri guterwa n’ibiciro ku isoko mpuzamahanga, bitandukanye n’abakeka ko ibiciro byazamuwe n’ikibazo k’intambara muri bimwe mu bihugu birimo nka Ukraine n’Uburusiya.

Minisitiri w’Intebe yabitangarije abanyamakuru kuri uyu wa 16 Werurwe 2022, cyari kibanze ku bukungu bw’Igihugu n’uko buhagaze, aho Minisitiri w’Intebe yagaragaje byinshi byagiye bikorwa kugira ngo ubukungu bw’Igihugu butagwa cyane kubera icyorezo cya Covid-19.

Muri iki kiganiro Minisitiri w’Intebe yasobanuye ko inganda zitandukanye ku Isi zahagaze gukora, ubwikorezi nabwo burahenda kubera ko hakoraga ibintu bike no kuba ibyo u Rwanda rutumiza mu manga byaragiye bikerezwa n’ubwikorezi.

Minisitiri w’Intebe avuga ko u Rwanda rwashyizeho nkunganire ku bikorwa bitandukanye birimo n’iby’ubwikorezi n’iby’ubuhinzi, cyakora ku kijyanye n’isukari izamuka cyane ngo baytewe n’aho u rwanda ruyirangura aho inganda zaho ziri kuvugururwa, ariko hari kurebwa uko u Rwanda rwanarangra isukari ahandi.

Minisitiri w’Intebe agaragaza ko nko kurri peteroli na Mazutu Leta yongeyeho ari hejuru ya 50frw kuri litiro imwe, bigatuma nibura umugenzi ujya Rusizi, na Rubavu ahagurutse i Kigali yishyurirwa nka 1000frw ku itike ye.

Tanga Igitekerezo