Aba Ofisiye baturutse mu Ngabo z’u Rwanda, kuva kuri uyu wa mbere, batangiye amahugurwa, abera mu Kigo cy’Igihugu cy’Amahoro (Rwanda Peace Academy), giherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze.
Aya mahugurwa agamije kubongerera ubumenyi, buzabageza ku rwego rwo kuba inararibonye mu guhugura abandi, mu birebana no gusohoza inshingano z’ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro.