Abanyarwanda barasabwa kwitegura kwakira abashyitsi bazitabira inama ya CHOGM 2022

Yanditswe na KT Radio Team March 23, 2022 - 10:45

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda Alain Mukurarinda arasaba Abanyarwanda kwitegura kwakira abashyitsi bazitabira inama y’Umuryango w’ibihugu byahoze bikoronizwa n’Ubwingereza (CHOGM), izabera mu Rwanda mu kwezi kwa Kamena 2022.

Yabitangarije mu kiganiro ubyumva ute cya KT Radio aho yasobanuraga aho u Rwanda rugeze rwitegura inama ya CHOGM n’ibyo iyi nama izaniye Abanyarwanda nk’inyungu.

CHOGAM ni impine y’amagambo y’icyongereza avuga inama y’umuryango w’ibihugu byakoronijwe n’Abongereza, ugizwe n’ibihugu bisaga 50, ariko u Rwanda rukaba rwarawinjiyemo mu nyungu z’ububanyi n’amahanga kuko rwo rutakoronijwe n’Ubwongereza.

Mukurarunda avuga ko impamvu u Rwanda rwinjiyemo ari uburyo bwo gushaka umubano n’ibindi bihugu mu rwego rwo kwagura imihahiranire nk’igihugu kidakora ku Nyanja, aho rwabaye umunyamuryango 2009 rukaba rumazemo imyaka irenga 10, rukaba rwaranasabye kwakira iyo nama kandi rurabyemererwa kuko rwujuje ibisabwa.

Tanga Igitekerezo