Ni nyuma y’ibiganiro byahuje abadipolomate bakorera mu Rwanda na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) hamwe na Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Rwanda, ku wa mbere tariki 11 Mata 2022.
Ibyo biganiro byari bigamije kurebera hamwe uruhare rw’imiryango mpuzamahanga mu iterambere ry’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.