Muhanga – Gakenke: Ikiraro cyaherukaga gusanwa cyatwawe n’amazi ya Nyabarongo

Yanditswe na KT Radio Team April 20, 2022 - 16:28

Ikiraro cya Gahira gihuza uturere twa Muhanga na Gakenke ku mirenge ya Rongi na Ruri cyongeye gutwarwa n’amazi ya Nyabarongo, nyuma y’iminsi itageze ku 10 cyongeye kuba nyabagendwa.

Icyo kiraro kireshya na metero 60 cyatwawe n’amazi menshi ya Nyabarongo yuzuye ku mugoroba wo ku wa 19 Mata 2022, ubu abaturage bakaba bari kwambutswa n’ubwato bw’abasirikare n’ubundi bwifashishwaga mu kubambutsa mu mezi abiri ashize.

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe ubukungu Bizimana Eric avuga ko ari igihombo kuba ikiraro cyuzuzye gitwaye asaga miliyoni 180 cyangirika mu minsi mike cyane, ubu hakaba hagiye gushakwa uburyo burambye bwo kubaka ikindi.

Bizimana avuga ko ikiraro cyatwawe n’amazi kuko Nyabarongo yuzuye ikakirengera kuko cyari cyubatse hafi n’amazi, ubu ngo hakaba hagiye gushakwa uko hakubakwa ikiraro cyo mu kirere kuburyo amazi atagishyikira.

Ikiraro cya Gahira cyari cyangijwe n’abantu baje gutabwa muri yombi, nyuma cyongera gusanwa gitahwa ku mugaragaro n’inzego z’ubuyobozi mu Ntara y’Amajyepfo n’Amajyaruguru, muri uku kwezi kwa Mata 2022.

Abaturage bakaba basabwa kwirinda kuvogera umugezi wa Nyabarongo kugira ngo atabatwara kuko amazi yabaye menshi.

Tanga Igitekerezo