Musanze: Ubuyobozi ntibuvuga rumwe n’abaforomo bavuga ko birukanywe bazira kudasubiza imishahara y’imirengera bahembwe

Yanditswe na KT Radio Team April 28, 2022 - 09:58

Bamwe mu baforomo bakoreraga mu bigo nderabuzima byo mu Karere ka Musanze muri gahunda zijyanye no gukingira icyorezo Covid-19, bahangayikishijwe no kuba ubuyobozi butarongereye igihe cy’amasezerano yabo y’akazi.

Bavuga ko bisanze mu bushomeri, biturutse ku kuba batarihutiye gusubiza amafaranga y’imishahara yikubye kabiri bahembwe mu gihe cy’ukwezi kumwe.

Tanga Igitekerezo