Moses Turahirwa araburana ubujurire ku cyemezo cy’urukiko
Kuri uyu wa Mbere, Umuhanga mu guhanga imideri, Turahirwa Moses yitabye urukiko aho agiye kuburana ubujurire yatanze ku cyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge cyo kumufunga iminsi 30 y’agateganyo. Turahirwa akurikiranyweho ibyaha birimo icyo gukoresha inyandiko mpimbano, gukoresha ibiyobyabwenge. Ku bijyanye n’inyandiko mpimbano, Turahirwa ni icyaha yaketsweho nyuma yo gutangaza ifoto ya Pasiporo avuga ko yishimiye kwitwa umukobwa, mu gihe iyo pasiporo itari ukuri. Icyo gihe ifoto ya Pasiporo ye hariho […]