Ku Cyumweru tariki ya 12 Werurwe 2023, Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi muri Mozambique bizihije isabukuru ya 35 ya RPF-Inkotanyi, ibirori byabereye muri Gloria hotel i Maputo byitabiriwe n’abanyamuryango n’inshuti zabo.
Ibirori byo kwizihiza isabukuru ya 35 ya RPF byabimburiwe kandi n’amahugurwa y’abanyamuryango, bongera kwihugura ku mateka y’u Rwanda, icyateye amacakubiri mu Banyarwanda n’uko babyirinda ndetse bahugurwa n’ibikubiye mu mahame, intego n’imigambi bya RPF. Bahuguwe kandi ku mikorere y’umuryango, uruhare rwa RPF mw’iterambere ry’Igihugu. Bunguranye ibitekerezo uko abanyamuryango batuye mu mahanga bagira uruhare mw’iterambere ry’Igihugu bashyigikira gahunda za Leta.
Ambasaderi Claude Nikobisanzwe, yashimiye abanyamuryango ko bagize uruhare rukomeye mu kubanisha neza Abanyarwanda bo muri Mozambique, nyuma y’ibihe bikomeye baciyemo by’amacakubiri no kudashyira hamwe. Yagaragaje ko Abanyarwanda batuye muri Mozambique biyemeje guharanira ubumwe bwabo birinda icyabatanya, baharanira ko umubano hagati y’u Rwanda na Mozambique ukomeza gutera imbere, bishingiye ku bwubahane, ubufatanye n’ubuhahirane.
Ambasaderi Nikobisanzwe yavuze ko Abanyarwanda batuye muri Mozambique batahirije umugozi umwe mu rugamba rwo kwiteza imbere, babyaza amahirwe bahawe n’umubano mwiza hagati y’u Rwanda na Mozambique, banongera ishoramari muri Mozambique no mu Rwanda.
Post comments (0)