Inteko nyarwanda y’ururimi n’umuco (RALC) igiye gusohora igitabo kizaba gikubiye hamwe indangagaciro z’umuco nyarwanda.
Byitezwe ko iki gitabo kizafasha ababyifuza kumenya ibigize izi ndangagaciro, ubundi byari bitatanye, ndetse kikazifashishwa no mu kwigisha izo ndangagaciro mu mashuri.
Ibiganiro nyunguranabitekerezo kuri icyo gitabo bateganya kwita “Igitabo nyobozi ku ndangagaciro remezo z’umuco nyarwanda” byabaye kuri uyu wa 23 Ukwakira 2018, bikaba byitabiriwe n’abantu batandukanye b’inararibonye mu muco w’Abanyarwanda, aho bagitanzeho ubugororangingo.
Umva inkuru irambuye hano
KT Radio
Ahabanza
Inkuru Nyamukuru
Hagiye kuboneka igitabo kizahuriza hamwe indangagaciro z’umuco w’Abanyarwanda