IMPUGUKE ZINYURANYE ZISANGA ABANTU BAKWIYE GUSOBANUKIRWA UBURENGANZIRA BW’AMATUNGO

Yanditswe na KT Radio Team November 30, 2018 - 16:00

Inzego zifite aho zihurira no kubungabunga no kwita ku buzima bw’amatungo zivuga ko hagikenewe gutera intambwe mu birebana no kubahiriza uburenganzira, amabwiriza n’amategeko yashizweho hagamijwe kubungabunga uburenganzira bw’amatungo. Ibi ni bimwe mu byatuma arushaho kororoka, agatanga umusaruro ari nawo ushingirwaho mu kuzamura ubukungu bw’aborozi. Ibi byagarutsweho mu biganiro bimaze iminsi ibiri bibera mu karere ka Musanze bigamije kufatira hamwe ingamba zafasha aborozi b’amatungo kumenya uburenganzira bw’amatungo.