Perezida Kagame Paul ni we Munyafurika w’Umwaka 2018

Yanditswe na KT Radio Team November 30, 2018 - 18:41

Perezida w’u Rwanda Kagame Paul ku wa kane yashyikirijwe igihembo cyitwa All Africa Business Leaders Award yagenewe nk’ishimwe ry’umunyafurika w’umwaka muri 2018.
Icyo gihembo cyatangiwe muri Africa y’epfo, cyakirwa na ambassaderi w’u Rwanda Karega Vicent, kuko Perezida Kagame ari muri Argentine aharimo kubera inama y’ibihugu biri mu itsinda rya G20.