Musanze: Abagemurira abarwayi mu bitaro bya Ruhengeri barasaba koroherezwa amasaha yo gusura

Yanditswe na KT Radio Team January 16, 2019 - 19:37

Abagemurira abarwayi mu bitaro bya Ruhengeri barinubira kuba bahezwa hanze iyo batubahirije amasaha yo kwinjira, mu gihe baba bagiye gushakira abarwayi amafunguro.
Abo baturage barasaba ubuyobozi kujya bushyira mu gaciro bakumva ibibazo byabo doreko ngo hari nabasanga abarwayi babo bahuye n’ibibazo mu gihe abo barwaza bahejejwe hanze.
Ubuyobozi bw’ibitaro bwo buvuga ko umuturage uhezwa hanze y’ibitaro ari uwakerewe, busaba buri wese kubahiriza amasaha yagenwe yo gusura no gusohoka mu bitaro.

Umva inkuru irambuye hano:

Tanga Igitekerezo