Urubyiruko rwa Nyagatare ngo aho gutwara inda, barwara SIDA

Yanditswe na KT Radio Team January 24, 2019 - 13:10

Bamwe mu rubyiruko rwiga muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare bavuga ko batinya gutwara inda zitateganijwe kurusha virusi itera Sida kuko yo umuntu ashobora kubana nayo igihe kinini abantu batabizi.
Uru rubyiruko rwatangaje ibi ejo ku wa gatatu ubwo muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare hatangizwaga ubukangurambaga ku kubungabunga buzima hapimwa zimwe mu ndwara harimo na Virusi itera Sida.

Tanga Igitekerezo