Ubuyobozi bwa Kaminuza y’abadiventiste b’umunsi wa karindwi ya Gitwe (ISPG) bwasubiranyemo nyuma y’icyemezo cya Minisiteri y’Uburezi cyo guhagarika burundu amashami abiri y’iyo kaminuza arimo iry’ubuvuzi bw’abantu na laboratwari.
Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo muri iyo kaminuza yabwiye itsinda rya Mineduc ko bareengeera mu gushyiraho amabwiriza y’uburezi kuko u Rwanda atari Amerika.
Umuyobozi wayo ariko, we yitandukanyije n’ibyo mugenzi we yavuze, avuga ko kaminuza ya Gitwe ayoboye igendera ku murongo Leta iba yashyizeho.