Polisi igiye kuzajya iteza cyamunara buri kwezi ibinyabiziga byafatiwe mu makosa

Yanditswe na KT Radio Team February 12, 2019 - 15:40

Ubuyobozi bwa Polisi y’igihugu buvuga ko hari ibinyabiziga byinshi bimaze igihe byarafatiwe mu makosa ba nyirabyo ntibabigombore, ngo bukaba bugiye kureba uko byajya bitezwa cyamunara buri kwezi.
Nk’uko bitangazwa n’umuvugizi wa Polisi y’igihugu, CP Jean Bosco Kabera, ibinyabiziga byafashwe kubera amakosa byakoze ba nyirabyo ntibajye kubireba ngo bishyure amande babitware, bigomba gutezwa cyamunara mu gihe kitarenze ukwezi kuko ari ko itegeko ribiteganya, gusa abantu ngo ntibabyitaho.

Umva inkuru irambuye hano: