Ikigo gishinzwe gucuruza, kwamamaza no kumenyekanisha igihugu (Rwanda Convention Bureau) kiratangaza ko kuva mu kwezi kwa Nyakanga 2018 kugeza ubu inama mpuzamahanga zabereye mu Rwanda zinjije miliyoni 52 z’Amadorari ya Amerika.Iki kigo kivuga ko gifite intego ko kizageza mu kwezi kwa Kamena uyu mwaka wa 2019 kimaze kwinjiza miliyoni 74 z’amadorari.
Byatangarijwe mu kiganiro iki kigo cyagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri 12 Gashyantare 2019.Iki kigo kandi kiravuga ko hari gahunda yo kujya cyakirira inama mu yindi mijyi yunganira Kigali, mu rwego rwo kurushaho kwakira nyinshi.
Umva inkuru irambuye: