Mageragere: Habonetse imibiri itatu bikekwa ko ari iy’abishwe muri jenoside yakorewe abatutsi

Yanditswe na KT Radio Team March 4, 2019 - 11:20

Mu mudugudu wa Burema, akagali ka Mataba mu murenge wa Mageragere akarere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali, habonetse imibiri itatu y’abantu bikekwa ko bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Uhagarariye IBUKA mu murenge wa Mageragere Murangwa Jean Bosco yabwiye KT Radio ko iyo mibiri yabonetse ahantu bacukuraga itaka ryo kubumba amatafari.