BK Group yungutse miliyari 27.4 FRW muri 2018

Yanditswe na KT Radio Team March 28, 2019 - 19:47

Ikigo BK Group Plc cyatangaje ko mu mwaka ushize wa 2018 cyungutse miliyoni 30 n’ibihumbi 700 by’amadolari, ni ukuvuga agera kuri miliyari 27 na miliyoni 400 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ubuyobozi bwa BK bwabitangaje kuri uyu wa 28 Werurwe 2019, butangaza uko iki kigo cyakoze n’inyungu zabonetse kugera tariki ya 31 Ukuboza 2018.
BK group ivuga ko kubona iyi nyungu byatewe n’imikoranire myiza n’abakiriya bayo, gukorana n’abafatanyabikorwa, ndetse no kuba ubukungu bw’igihugu bwarazamutse muri rusange.

Umva inkuru irambuye hano: