Impano ya miliyari 110 igiye gushorwa mu buvuzi, ubuhinzi no guteza imbere imijyi

Yanditswe na KT Radio Team April 30, 2019 - 20:02

Leta y’u Rwanda yasinyanye amasezerano n’igihugu cy’u Bubiligi y’impano ya miliyoni 120 z’ama Euros ni ukuvuga hafi miriyari 110 z’amafaranga y’ Urwanda, azafasha u Rwanda kwihutisha iterambere mu buvuzi, ubuhinzi, no guteza imbere umujyi wa Kigali n’iwunganira.

Iyi mpano izagabanywa muri ibyo byiciro byose, aho mu buvuzi hazakoreshwa hafi miriyari 45 z’amafaranga y’U Rwanda, mu buhinzi hakazakoreshwa hafi miriyari 30, naho mu guteza imbere imijyi hakazajya hafi miriyari 28 z’amafaranga y’U Rwanda.

Umva inkuru irambuye hano: