Nsabimana Callixte wiyita Sankara yagaruwe mu Rwanda ubu agiye gushyikirizwa ubutabera – Min. Sezibera

Yanditswe na KT Radio Team April 30, 2019 - 20:06

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Richard Sezibera aratangaza ko abandi bayoboye imitwe irwanya u Rwanda bazagarurwa mu gihugu mu gihe cya vuba, nk’uko Callixte Nsabimana uzwi ku izina rya Majoro Sankara yagejejwe mu Rwanda mu minsi yashize.

Dr Sezibera yatangarije abanyamakuru ibyo yaganirije abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda kuri uyu wa kabiri, aho abizeza ko u Rwanda rufite umutekano uhagije.

Bimwe mu bihugu bikomeye ku isi byari byasabye abaturage babyo kwigengesera mu gusura u Rwanda kubera ko Sankara yavugaga ko yateye u Rwanda ari muri Nyungwe.

Umva inkuru irambuye hano: