Sosiyete Sivile yasobanuriwe itegeko rishya rigenga imisoro

Yanditswe na KT Radio Team April 30, 2019 - 19:40

Kuri uyu wa kabiri tariki 30 Mata 2019, Imiryango nyarwanda itegamiye kuri Leta, yasobanuriwe itegeko rishya rigenga imisoro hagendewe kuyandi mategeko agenga iyi miryango.

Mu biganiro byahuje iyi miryango ndetse n’ibigo birimo Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB), Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro na Ministere y’imari n’igenamigambi (MINECOFIN), berekanye impungenge kuri iri tegeko, cyane cyane mu ngingo ivuga ko iyi miryango igomba kumenyekanisha ingengo y’imari.

Kuri iki kibazo Rwanda Revenue ivuga ko kumenyekanisha iyi ngengo y’imari bidakozwe habaho kubasoresha nk’abakora ubucuruzi.