Abayobozi n’abakozi muri Nyamasheke basanze umutekano ari wose muri Nyungwe

Yanditswe na KT Radio Team May 2, 2019 - 13:16

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke n’abakozi b’ako karere basuye Pariki y’igihugu ya Nyungwe nka kimwe mu bimenyetso bigaragaza ko nta bibazo by’umutekano muke biri muri iyi Pariki.
Muri urwo rugendo bakaba baranahuye kandi na ba mukerarugendo b’abanyamahanga nabo bari basuye iyi pariki.
Ni nyuma yaho ibihugu bimwe birimo Ubufaransa, na Canda byari byasabye abaturage babyo kwitondera kuhatemberera.
Ubuyobozi bw’aka karere ka Nyamasheke bukaba bukangurira abanyarwanda n’abanyamahanga muri rusange kutagira impungenge izarizo zose kuko aka karere n’igihugu muri rusange ari nyabagendwa.

Umva inkuru irambuye hano: