Nyaruguru – Ishuri ry’imyuga ntirikora kubera habura ibikoresho

Yanditswe na KT Radio Team May 2, 2019 - 13:46

Mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyaruguru hubatswe ishuri ry’imyuga bisabwe n’abahatuye, ariko habuze ibikoresho byo kugira ngo ritangire.
Iri shuri rubatswe ritwaye miliyoni 309 rikaba ryaragombaga gutangira gukora guhera muri mutarama uyu mwaka ariko ngo ibikoresho ntibyabonetse, nk’uko bivugwa munyamabanga nshingwabikorwa w’uyu Murenge wa Nyagisozi, Assoumpta Byukusenge

Ubwo Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Prof. Anastase Shyaka, yagendereraga Akarere ka Nyaruguru yemereye ubuyobozi bwako ko bafatanyije n’ubuyobozi bw’Intara y’amajyepfo, bazakora ku buryo umwaka utaha wa 2020 amashuri azafungura aha i Nyagisozi na ho higirwa.

Umva inkuru irambuye hano: