Benshi mu bishe Abatutsi barenga ibihumbi 84 mu Gahoromani ngo baracyidegembya

Yanditswe na KT Radio Team May 4, 2019 - 20:08

Abiciwe ababo mu mirenge ya Masaka muri Kicukiro hamwe na Kabuga mu karere ka Gasabo hitwa mu Gahoromani, baravuga ko ababahemukiye baje baturuka mu cyahoze ari Intara ya Ruhengeri kandi ngo baracyarimo kwidegembya.
Ubwo bari barimo gushyingura mu rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro kuri uyu wa gatandatu imibiri irenga ibihumbi 84 yavanywe mu byobo byo mu Gahoromani kuva mu mwaka ushize, aba Banyarwanda basabye Leta guta muri yombi ababiciye imiryango yabo.

Umva inkuru irambuye hano: