Bamwe mu babyeyi ntibarumva uruhare rwabo mu kugaburira abana ku ishuri

Yanditswe na KT Radio Team May 7, 2019 - 19:10

Kuva gahunda yo kugaburira abana ku mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda na 12 yatangira muri 2014, bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri baravuga ko ababyeyi batarumva neza ko bafite uruhare muri iyo gahunda.
Ni mu gihe Minisiteri y’uburezi MINEDUC yo ivuga ko n’ubwo umubyeyi atakwishyura amafaranga yo kurya, nta mwana n’umwe ukwiye kwirukanwa cyangwa ngo abuzwe gufata amafunguro.
Ku ruhande rw’ababyeyi bavuga ko abadatanga ayo mafaranga babiterwa n’imyumvire, ariko ko gahoro gahoro bagenda babyumva.

Umva inkuru irambuye hano: