Musanze: Umworozi wabangamiraga abaturage yasabwe kugabanya inka

Yanditswe na KT Radio Team May 23, 2019 - 16:09

Gouverneur w’intara y’amajyaruguru Gatabazi JMV aravuga ko umuntu wese afite uburenganzira bwo korora ariko akabikora yubahiriza amabwiriza n’amategeko yo kororera mu kiraro cyangwa ku butaka inka zisanzuriyeho.
Atangaje ibi nyuma y’ibiganiro yagiranye n’abaturage bo mu mudugudu wa Rugeshi, akagari ka Bukinanyana Umurenge wa Cyuve mu karere ka Musanze. Aba baturage bakaba bari baherutse gutangariza KT Radio ko bafite ikibazo cy’inka zororewe mu ifamu y’uwitwa Nizeyimana Jacques zibonera, bigatuma badasarura.
Ibi biganiro bikaba byafatiwemo umwanzuro wo gusaba uyu mworozi kugabanya umubare w’inka, zikava ku 10 agasigarana eshatu,

Umva inkuru irambuye hano: