Jenoside yarimbuye inyandiko zose za APACOPE

Yanditswe na KT Radio Team May 27, 2019 - 15:22

Umwanditsi akaba n’umushakashatsi Kimenyi Alexis avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahitanye benshi mu bashinze ishuri rya APACOPE, abaryigishagamo, abaryigagamo, ndetse ikanarimbura inyandiko zose z’iryo shuri.
Kimenyi Alexis, umwe mu barimu batangiranye na APACOPE mu 1981, yanditse igitabo yise “APACOPE: L’AUTRE PORTE DE L’ECOLE POUR LES TUTSI”, kivuga amateka y’ishuri rya APACOPE kuva ryatangira mu 1981.
Iki gitabo yakigaragaje bwa mbere ku cyumweru tariki ya 26 Gicurasi 2019, ubwo mu ishuri rya APACOPE bibukaga ku nshuro ya 25, abashinze ishuri, abari abarimu n’abanyeshuri bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umva inkuru irambuye hano: