Abatwara abagenzi barasabwa kugenzura imizigo y’abagenzi mu rwego rwo kurwanya icuruzwa ry’ibiyobyabwenge

Yanditswe na KT Radio Team June 13, 2019 - 18:18

Polisi y’u Rwanda n’Ubuyobozi bw’intara y’amajyaruguru barasaba abatwara ibinyabiziga kujya bagenzura imizigo y’abagenzi batwaye kandi bakagira amakenga ku mizigo yose, kuko ariyo nzira yo guca intege abatunda ibiyobyabwenge na magendu babikwirakwiza hirya no hino.

Ibi biravugwa mu gihe mu bice bimwe na bimwe by’intara y’amajyaruguru abafatirwa mu cyuho usanga akenshi bifashisha ibinyabiziga.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyaruguru CIP Alex Rugigana yagaragaje ko nta byumweru bibiri bishize bafashe imodoka yari itwaye udupfunyika tw’urumogi turenga ibihumbi bibiri, n’udushashi twa chief waragi ariko twafashwe twaramaze kugera mu Ntara.

Umva inkuru irambuye hano: