KT Radio Real Talk, Great Music
President w’u Rwanda Paul Kagame aravuga ko gahunda z’iterambere zigomba gushingira ku muturage kandi akaba ari we zikorerwa, kuko ari byo bituma agirira abayobozi icyizere.
Yabivugiye mu ihuriro ngarukamwaka ku iterambere ry’umugabane w’uburayi, European Development Days (EDD), ririmo kubera i Bruxelles mu Bubiligi.
Perezida Kagame avuga ko ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere ari byo bigomba gutera intambwe ya mbere mu gishyira mu bikorwa gahunda y’iterambere ryabyo ndeste no kuzamura ubukire; kandi ntibiharirwe abaterankunga bavuye hanze.
Perezida Kagame atanga urugero rw’u Rwanda aho avuga ko n’ubwo nta mutungo mwinshi rufite hari ibyo rwabashije kugeraho binyuze mu gushyira ingufu mu bantu.
Umva Perezida Kagame hano:
Ihuriro ngarukamwaka ku iterambere ry’umugabane w’uburayi ryitabirwa n’impuguke mu iterambere zigasangira ibitekerezo n’ubunararibonye kugira ngo barebe uburyo habaho imikoranire mishya n’ibisubizo by’udushya ku bibazo nyamukuru byugarije isi.
Ihuriro ry’uyu mwaka rifite insanganyamatsiko yibanda ku bibazo n’inzitizi bibangamira ikomatanyabukungu.
Iryo huriro ku bukungu bw’umubane w’uburayi ritegurwa rikanakirwa na komisiyo y’umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’uburayi.
Usibye President Kagame Paul, abandi bakuru b’ibihugu bya Africa baryitabiriye , ni Macky Sall wa Senégal na Jorge Carlos Fonseca wa Cap Vert.
Written by: KT Radio Team
Copyright © 2023 KT Radio. All Rights Reserved.
Post comments (0)