MINIJUST irasaba ko amategeko yashyizweho n’abakoloni avanwaho

Yanditswe na KT Radio Team June 20, 2019 - 11:19

Minisiteri y’Ubutabera yagejeje umushinga w’itegeko kuri Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore mu Iterambere ry’Igihugu.
Ni umushinga w’itegeko risaba ko amategeko areba u Rwanda yashyizweho mu gihe cy’ubukoloni yavanwaho.
Ayo mategeko arenga 1000, yashyizweho hagati y’umwaka wa 1885 na tariki ya mbere Nyakanga 1962.
MINIJUST yasobanuye ko yashyizweho n’abakoloni kubera inyungu zabo bwite, kandi akaba abangamira imigendekere myiza y’ubutabera mu Rwanda.

Umva inkuru irambuye hano: