Musanze: Abaturage bakorewe ubukangurambaga ku ndwara ya Ebola

Yanditswe na KT Radio Team June 20, 2019 - 11:33

Abaturage b’akarere ka Musanze baravuga ko biteguye gukurikiza impanuro bahawe mu rwego rwo kwirinda ko indwara ya Ebola yagera mu Rwanda.
Ni nyuma y’ubukangurambaga ubuyobozi bw’akarere ka Musanze burimo kugirira mu mirenge yose yako karere, mu rwego rwo gukumira icyo cyorezo cyamaze kugera muri Uganda.
Ubu bukangurambaga bukaba bwari bugeze mu murenge wa Muhoza.
Muhire Philbert umuyobozi w’ibitaro bya Ruhengeri avuga ko nubwo nta mu rwayi wa Ebola uragaragara mu Rwanda abaturage badakwiye kwirara, agahamagarira buri wese kwirinda gukorakora no kwegera umuntu ugaragaza ibimenyetso.

Umva inkuru irambuye hano: