Kigali: Abanyeshuri bo kuri APACOPE bakoze robot ivuga indimi enye

Yanditswe na KT Radio Team July 1, 2019 - 14:27

Abanyeshuri biga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye ku rwunge rw’amashuri rwa APACOP mu mujyi wa Kigali, bakoze robot bayiha Simoni.
Ni muri gahunda yo gushyira mu bikorwa ibyo biga mu ishuri, bakabimurikira ababyeyi, abarimu ndetse n’abasura ishuri ku munsi w’imurika bikorwa, wabaye kuwa 28 Kamena 2019.
Iyo robot Simoni, ifite ubushobozi bwo kuvuga indimi enye (Ikinyarwanda, icyongereza, igifaransa n’igiswahili), ikaba yanahagararira umuntu mu nama.