Nyagatare: Utituye uwagukuye ahaga n’Imana ntiyazakwakira – Gen Mubaraka

Yanditswe na KT Radio Team July 1, 2019 - 14:18

General Mubaraka Muganga uyobora ingabo mu ntara y’iburasirazuba n’umujyi wa Kigali arasaba urubyiruko guhora bazirikana abaharaniye amahoro kandi bakirinda kugambanira igihugu.
General Mubaraka ku wa gatandatu akaba yarifatanyije n’urubyiruko ruri mu muryango Panafrican Movement Rwanda Chapter mu karere ka Nyagatare, bakora umuganda wo gutanga amazi, amashanyarazi no gutunganya imiyoboro y’amazi mu mudugudu utuyemo abamubamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu.
Ni umudugudu wa Mirama ya 2 akagari ka Nyagatare mu murenge wa Nyagatare