Dore impamvu isinywa ry’imihigo ryasubitswe

Yanditswe na KT Radio Team August 14, 2019 - 08:48

Perezida Kagame yasabye ko mu mihigo y’umwaka wa 2019-2020, ibijyanye n’imibereho myiza y’abaturage byitabwaho ku buryo buhagije kuko hari bimwe ngo bitahawe umwanya uhagije, ibyo bikaba byatumye iyo mihigo idasinywa.
Ibi ni ibyatangajwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma y’ibiganiro byahuje abayobozi mu nzego zitandukanye na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, kugira ngo basobanurirwe iby’izo mpinduka ndetse n’uko bagomba gusubira mu mihigo yabo, bityo bazongere guhura itunganye.
Minisitiri Ndagijimana yavuze kandi ko hari n’ibindi bijyanye n’imiyoborere y’abayobozi batandukanye bizagarukwaho, abo bayobozi ngo bakaba bagiye kongera kubireba bityo imihigo ikazasinywa nyuma, gusa ntihatangajwe itariki icyo gikorwa kizaberaho.

Umva inkuru irambuye hano: