Abemera Yezu ko ari umwana wa Imana bakwiye no kwemera nyina

Yanditswe na KT Radio Team August 15, 2019 - 18:59

Mu gihe abakirisitu bo mu idini gatulika bizihiza umunsi mukuru wa assomption w’ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya, Padiri Emmanuel Ndatimana uyobora Paroisse gatolika ya Nyagatare asaba andi matorero yemera ko Yesu ari umwana w’Imana kubaha na nyina Bikira Mariya kuko n’ubwo ari umugore ariko Imana yamuhaye agaciro abyara umwana wayo.
Emmanuel Ndatimana avuga ko uyu munsi ukomeye ku mukirisitu gatolika kuko bahimbaza bakanaha icyuhiro uwabyaye Yezu kristo bazirikana uruhare yagize mu icungurwa ryabo.
Uyu munsi w’ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya wahozeho ariko ihame ryawo ritangazwa ku mugaragaro na Papa Pio wa 12, tariki ya 01 Ugushyingo 1950, nk’uko padiri Ndatimana abivuga.

Umva inkuru irambuye hano: