Abakozi 25 ba RIB bongerewe ubumenyi na FBI

Yanditswe na KT Radio Team August 17, 2019 - 19:37

Abakozi 25 b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) ku wa gatanu barangije amahugurwa yaberaga mu Ishuri Rikuru rya Polisi riri mu karere ka Musanze, aho bari bamaze icyumweru bakarishya ubumenyi mu gukora iperereza no kugenza ibyaha.
Mu muhango wo gusoza ayo mahugurwa yatanzwe n’impuguke zo mu rwego rushinzwe iperereza muri USA, Federal Bureau of Investigation (FBI), abahuguwe bavuze ko ubumenyi bungutse, buzabafasha kunoza umwuga wabo wo kugenza ibyaha no kubitahura, batanga ubutabera bunoze.

Umva inkuru irambuye hano: