Nyagatare: Police Month yakoze ibikorwa bifite agaciro ka miliyoni 137

Yanditswe na KT Radio Team August 17, 2019 - 19:44

Guverineri w’intara y’iburasirazuba Mufulukye Fred arasaba abaturage b’akarere ka Nyagatare ko mugihe bashimira ibikorwa bahabwa bakwiye no kugerekaho kwitura ababibahaye birinda ibikorwa byose binyuranije n’amategeko nk’ibiyobyabwenge, magendu n’ibindi.
Gouverineri Mufukukye akaba yarabibasabye ejo ku wa gatanu ubwo hasozwaga ukwezi kw’ibikorwa bya Polisi y’igihugu.
Muri uku kwezi hakaba harakozwe ibikorwa bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda hafi miliyoni 137, hatabariwemo gutanga amaraso n’ubukangurambaga.

Umva inkuru irambuye hano: