Leta yashoye miliyari 11Frw mu gutunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi wangirika

Yanditswe na KT Radio Team August 27, 2019 - 14:12

Ikigo cy’igihugu cyita ku buhinzi, RAB, kiratangaza ko Leta yashyize miliyari 11 z’Amafaranga y’u Rwanda mu gutunganya umusaruro muri rusange kuko kugeza ubu ngo hakiri mwinshi wangirika.

Byatangajwe n’Umuyobozi mukuru wa RAB, Dr Patrick Karangwa, ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma y’itangizwa ku mugaragaro ry’inama mpuzamahanga ivuga ku bijumba, inama izwi nka APA (African Potato Association).

U Rwanda ngo ruri mu bihugu bitandatu bya mbere ku mugabane wa Afurika bifite umusaruro mwinshi w’ibijumba.
Dr Karangwa avuga ko mu mwaka ushize u Rwanda rwagize umusaruro w’ibijumba ungana na toni miliyoni imwe n’ibihumbi 186,731, ngo ukaba ari umusaruro ushimishije nubwo ngo ari ngombwa ko ukomeza kongerwa.

Inama mpuzamahanga ku bijumba, APA, ibaye ku nshuro ya 11 ikaba yitabiriwe n’abantu basaga 3000, yatanyiye ku ya 25 Kanama ikazasozwa ku ya 29 Kanama 2019.

Umva inkuru irambuye hano: