Ubuhinzi bw’amagweja bushobora kukugira umuherwe

Yanditswe na KT Radio Team August 28, 2019 - 11:13

Umukecuru wahinze ibyatsi by’ibobere bigaburirwa udusimba dukora indodo twitwa amagweja, arabikangurira abandi bahinzi nyuma yo kwiyubakira inzu no kugura amatungo atandukanye, ndetse akemeza ko ameze nk’ukorera umushahara wa buri kwezi, kuko amagweja atanga umusaruro nyuma y’iminsi 30 gusa.

Uyu muturage witwa Mukamusoni atangaza ibi mu gihe Ikigo cy’abanya-Koreya y’epfo cyitwa ‘HEworks’ kivuga ko nyuma y’igerageza kimazemo imyaka ibiri, ngo kigiye gushinga uruganda mu Rwanda ruzaba ari urwa mbere ku isi rukora indodo n’imyenda biva ku magweja.

Umva inkuru irambuye hano: