Gisagaraga na Burera: Abandi bayobozi bamaze kwegura ku mirimo yabo; Musanze ibonye Meya w’agateganyo

Yanditswe na KT Radio Team September 3, 2019 - 17:31

Mu gihe inkubiri yo kwegura kw’abayobozi ikomeje kugera mu turere dutandukanye tw’igihugu, kuri ubu amakuru ari kuvugwa ni uko mu karere ka Gisagara na Burera naho hari abayobozi bamaze kwegura ku myanya yabo.

Abo ni Visi meya ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Gisagara, Hanganimana Jean Paul na Habyarimana Jean Baptiste umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Burera.

Mu kanya gato gashize umunyamakuru wa KT Radio Marie Claire Joeyeuse yavuganye na Uwimana Innocent, Perezida wa Njyanama y’akarere ka Gisagara, yemeza amakuru y’iyegura rya Hanganimana Jean Paul

Mu gihe aba bayobozi beguye, mu karere ka Musanze ho Ntirenganya Emmanuel amaze gutorerwa kukayobora by’agateganyo.
Ni nyuma y’uko abayobozi bako nabo begujwe mu gitondo cyo ku wa kabiri tariki 03 Nzeri.