Musanze: Bazengurutse umujyi wose bamagana umwanda

Yanditswe na KT Radio Team September 4, 2019 - 17:13

Itsinda ry’abaturage bagera kuri bahagarariye abandi mu kagari ka Kigombe mu murenge wa Muhoza, akagari kagizwe n’igice kinini cy’umujyi wa Musanze, biyemeje kuzenguruka imidugudu yose n’umujyi wa Musanze bamagana umwanda.

Baganira na Kigali Today, ubwo bari mu mujyi rwagati kuwa Kabiri tariki 03 Nzeri 2019, aho bari bitwaje ibyapa byamagana umwanda, bavuze ko ari gahunda bihaye yo kuzenguruka umujyi wose n’imidugudu batuyemo kugira ngo uwo mujyi bafata nk’uwa kabiri kuri Kigali, urusheho kurangwa n’isuku.

Abo baturage baramagana umwanda nyuma yuko ubuyobozi bw’intara y’Amajyaruguru butangije gahunda y’ukwezi ko kurwanya umwanda muri iyo ntara.

Umva inkuru irambuye hano: