Nyagatare: Abana babiri bapfuye bahiriye mu nzu

Yanditswe na KT Radio Team September 11, 2019 - 14:31

Abana 2 b’uwitwa Ndyanabo Gilbert wo mu mudugudu wa Barija A, Akagari ka Barija umurenge wa Nyagatare bahiriye mu nzu barapfa nta mubyeyi wabo uri hafi, bigakekwa ko ari impanuka yatewe n’umuriro w’amashanyarazi.

Nyuma y’ibi byago, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyagatare Ingabire Jenny yabwiye abaturage ko bagomba gucomora ibintu byose ku muriro w’amashanyarazi igihe batakibikoresha ariko by’umwihariko bakibuka ko nta na rimwe umwana asigara ku rugo kuko atitabara.

Umva inkuru irambuye hano: