Inkuru Nyamukuru

Minisitiri Shyaka yaburiye abatekereza kujya muri Uganda

todayDecember 30, 2019 58

Background
share close

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, yaburiye buri wese ugitekereza gushakira amahaho mu gihugu cya Uganda, asaba abaturage kubicikaho nyuma y’ibibazo by’iyicarubozo rikomeje gukorerwa Abanyarwanda bari muri icyo gihugu.

Yabitangarije mu nteko y’abaturage batuye imirenge ya Cyuve, Gacaca, Nyange yo mu Karere ka Musanze n’Umurenge wa Gahunga mu Karere ka Burera ejo ku cyumweru tariki 29 Ukuboza.

Min shayka Anastase yasabye abaturage kwirinda kujya mu gihugu cya Uganda aho yababwiye ko ibyo bajya gushaka muri icyo gihugu byose Leta yamaze kubibagezaho.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%