Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Dr Vincent Biruta, avuga ko Abanyapolitiki barimo n’abanyamadini bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bavuga ko u Rwanda rufite umugambi wo kwigarurira igice cy’icyo gihugu nta shingiro bifite kuko ibihugu byombi bibanye neza.
Yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa gatatu, cyari kigamije kugaragariza Abanyarwanda uko ububanyi n’amahanga buhagaze.
Minisitiri Biruta yavuze ko ibivugwa n’abo banyapolitiki ntaho bishingiye kuko nta kimenyetso na kimwe bagaragaza cyane ko u Rwanda nta gahunda nk’iyo rufite kuko bitanashoboka.
Agace abo banyapolitiki bavuga ni Uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DR Congo), bakemeza ko hari ibihugu bifite umugambi wo kukigarurira, basaba abaturage kuba maso.
Minisitiri Biruta yavuze kandi ko ibyo bivugwa bitahungabanya umubano uri hagati y’ibihugu byombi.
Mu bindi byagarutsweho muri icyo kiganiro ni umubano hagati y’u Rwanda na Uganda, aho Minisitiri Biruta yavuze ko u Rwanda rwishimira intambwe icyo gihugu cyateye kirekura Abanyarwanda 9, ngo bikaba bitanga icyizere cyo kugarura umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi nubwo hakiri byinshi bigomba gukorwa kuko abafunzwe bakiri benshi.
Post comments (0)