Abanyeshuri bashinze ‘Eco-club’ bagiye kurihirwa amashuri kugeza muri kaminuza

Yanditswe na KT Radio Team February 14, 2020 - 12:00

Abanyeshuri 80 bo mu rwunge rw’amashuri rwa Bisate mu karere ka Musanze bagiye gufashwa mu myigire yabo kugeza barangije kwiga Kaminuza, nyuma y’uko bagize igitekerezo mu 2018 cyo kwibumbira muri Eco Club igamije kurengera ibidukikije nta kiguzi.

Abo bana bahembwe mu rwego rwo kubashimira ubutwari bagize, aho biyemeje gushinga itsinda rishinzwe kurengera ibidukikije “Eco Clubs” mu kigo bigagamo mu mwaka wa 2018, aho bagiye batera ibiti ahantu hanyuranye banakora ibindi bikorwa byo kubungabunga ibidukikije mu gace baherereyemo ka Bisate.

Mu nkunga abo bana bahawe harimo amakaye n’amakaramu, imyambaro y’ishuri,ibikapu ndetse bemererwa no kurihirwa minerival kugeza ku rwego rwa kaminuza.

Ni inkunga yatanzwe n’umushinga ukorera mu Rwanda witwa WiIderness safaris ushinzwe kubungabunga ibidukikije ku isi, binyuze muri Hotel y’uwo mushinga ya Bisate lodge.

Umva inkuru irambuye hano: