Ruhango: Uwarokotse Jenoside wangirijwe imyaka yagenewe ubufasha

Yanditswe na KT Radio Team April 9, 2020 - 18:58

Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango buratangaza ko umuturage wacitse ku icumu rya Jenoside wangirijwe imyaka irimo n’urutoki yahawe inkunga y’ibyo kurya aba yifashishije kandi baranamuhumuriza.

Mu gitondo cyo ku wa 07 Mata mu masaha ya saa yine nibwo Nyirampozempoze Chantal yasanze umurima we urimo imyaka itandukanye wangijwe.

Ubuyobozi buvuga ko umutekano wa Nyirampozempoze kuri ubu umeze neza kandi ko ntakibazo yongera kugira kuko ngo mu bigaragara nawe yatangiye kugira akanyamuneza.

Ubuyobozi buvuga ko abakoze ibyaha byo kwangiriza ibihingwa bya Nyirampozempoze birimo n’urutoki bari gushakishwa n’inzego zibishinzwe ngo babiryozwe.

Umva inkuru irambuye hano: