“Robots” zigiye kwifashishwa mu gupima Covid-19, ni umusaruro wa Rwanda Day

Yanditswe na KT Radio Team May 21, 2020 - 20:00

Mu gihe ejo ku wa kabiri minisiteri y’ubuzima yakiriye amarobot atanu yagenewe guhangana n’indwara z’ibyorezo, by’umwihariko icyorezo cya Covid-19, umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’iterambere, Clare Akamanzi yatangaje ko iki ari umwe mu musaruro w’ingenzi wavuye muri Rwanda Day.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter Clare Akamanzi yahaye ikaze mu Rwanda ikigo kitwa Zora Bots, ari nacyo cyakoze amarobot ubu ari gukoreshwa mu Rwanda mu bikorwa byo kuvura Covid-19.

Fabrice Goffin, Umuyobozi w’iki kigo cy’ikoranabuhanga akaba ari umwe mu bitabiriye Rwanda Day yabereye mu Budage tariki 5 Ukwakira umwaka ushize wa 2019.

Robo za ZoraBots Africa zizifashishwa cyane mu gupima ubushyuhe bw’umubiri, kugenzura uko ubuzima bw’umurwayi bwifashe, ndetse no kubika amakuru yose yerekeranye n’ubuzima bw’umurwayi. zikaba zifite ubushobozi bwo gupima abarwayi bari hagati ya 50 n’150 ku munota.

Umva inkuru irambuye hano: