Musanze: Abagore n’urubyiruko bo muri FPR-Inkotanyi bafashije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na KT Radio Team June 29, 2020 - 16:25

Abagore n’urubyiruko mu karere ka Musanze bagize urugaga rushamikiye kuri FPR-Inkotanyi bateguye ibikorwa byo gufasha gufasha imiryango itishoboye y’abasizwe iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Icyo gikorwa cyabereye mu murenge wa Busogo ku rwego rw’akarere ka Musanze, ejo ku cyumweru, muri uwo murenge hafashijwe imiryango 10 igizwe n’abantu 39.

Abafashijwe bishimira iyo nkunga bahawe igizwe n’ibiribwa n’ibikoresho by’isuku, bakemeza ko bizabafasha muri ibi bihe isi yugarijwe n’icyorezo cya COVID-19.

Umva inkuru irambuye hano: