Nyagatare: Ibura ry’amatafari ntiryadindije iyubakwa ry’ibikorwa remezo

Yanditswe na KT Radio Team June 30, 2020 - 11:53

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare buravuga ko ibura ry’amatafari ritazadindije ibikorwa byagombaga kubakwa birimo amashuri, amavuriro, amasoko n’imidugudu y’icyitegererezo.

Umuyobozi wako, Mushabe David Claudian yabwiye KT Radio ko hifashishijwe amatafari avuye mu tundi turere duhana imbibi na Nyagatare kugira ngo ibikorwa bitadindira.

Ibyinshi muri ibi bikorwa bigomba gutahwa tariki 4 Nyakaganga ubwo u Rwanda ruzaba rwizihiza umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 26.

Umva inkuru irambuye hano: